Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo kuri iki Cyumweru cya II cya Adiventi, C.
December 8, 2024

Amasomo kuri iki Cyumweru cya II cya Adiventi, C.

Preacher:

ISOMO RYA MBERE: Baruki 5, 1-9
_______________________
1 Yeruzalemu, iyambure ikanzu yawe y’ububabare n’agahinda, ngaho ambara uburanga bw’ikuzo ry’Imana uzabuhorane,

2 itere igishura cy’ubutungane uhawe n’Imana, utamirize mu mutwe ikamba ry’ikuzo ry’Uhoraho;

3 kuko Imana ishaka kugaragariza uburanga bwawe ibihugu byose biri mu nsi y’ijuru,

4 bityo ikazakwita iri zina ritazazimangana ngo : «Mahoro y’ubutabera na Kuzo ry’ubusabaniramana.»

5 Yeruzalemu haguruka ujye ahirengeye werekeze amaso mu burasirazuba: itegereze abana bawe bakoranyijwe n’ijambo rya Nyir’ubutagatifu, kuva mu burengerazuba kugera mu burasirazuba, baje baririmba ko Imana yabibutse.

6 Bari basohotse mu marembo yawe ku maguru bashushubikanyijwe n’abanzi, none Imana ibakugaruriye mu ikuzo nk’abahetswe mu ngobyi ya cyami.

7 Koko rero Imana yiyemeje gusiza imisozi miremire, kimwe n’utununga twahozeho kuva kera, imikokwe igasibwa kugira ngo hose haringanire, maze Israheli ikigendera umudendezo imurikiwe n’ikuzo ry’Imana.

8 Amashyamba n’ibiti byose bihumura neza, bizugamisha Israheli mu gicucu cyabyo ku bw’itegeko ry’Imana; 9kuko Yo ubwayo izayobora Israheli mu byishimo, ikayiganisha mu rumuri rw’ikuzo ryayo, ikarangwa n’imbabazi n’ubutungane bituruka nyine ku Mana.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI 126 (125), 1-2b, 2c-3, 4-5, 6
_______________________
Inyik/ Imana ubwayo izayobora umuryango wayo mu byishimo, iwuganishe mu rumuri rw’ikuzo ryayo.

Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago,
twabanje kugira ngo turi mu nzozi!
Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge,
n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo.

Nuko mu mahanga bakavuga bati
«Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza!»
Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza,
ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo!

Uhoraho, cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago,
ubazane nk’isumo y’amazi atembera mu butayu.
Ni koko umuhinzi ubibana amarira,
asarurana ibyishimo.

Uko agiye agenda arira,
yitwaje ikibibiro cy’imbuto;
yagaruka akaza yishimye,
yikoreye imiba y’ umusaruro.

ISOMO RYA KABIRI: Abanyafilipi 1,4-6.8-11
__________________________
Bavandimwe,

4 buri gihe mbasabira mwese nishimye,

5 kubera uruhare mwagize mu kwamamaza Inkuru Nziza kuva ku munsi wa mbere kugeza ubu.

6 Sinshidikanya rero ko Imana yabatangiyemo uwo murimo mwiza, izanawukomeza kugeza ku munsi Yezu Kristu azaziraho.

8 Koko ndabakunda n’umutima wanjye wose wuzuye urukundo rwa Yezu Kristu : Imana ubwayo nyitanzeho umugabo !

9 Icyo mbasabira rero ni uko urukundo rwanyu rwakomeza kwiyongera, mu bwenge no mu bumenyi bwose,

10 kugira ngo mushobore guhitamo ibitunganye. Bityo muzabe abaziranenge n’indahemuka kugera ku munsi wa Kristu,

11 maze muzere imbuto z’ubutungane zituruka kuri Kristu, zigahesha Imana ikuzo n’ishimwe.

IVANJILI: Luka 3, 1-6
__________________
1 Mu mwaka wa cumi n’itanu w’ingoma ya Tiberi Kayizari, igihe Ponsiyo Pilato yatwaraga Yudeya, Herodi na we atwara Galileya, murumuna we Filipo atwara igihugu cya Itureya n’icya Tirakoniti, na Lizaniya atwara Abileni,

2 Ana na Kayifa ari abaherezabitambo bakuru, ijambo ry’Imana ribwirwa Yohani mwene Zakariya ari mu butayu.

3 Aherako agenda akarere kose ka Yorudani, yigisha ko abantu bagomba kwisubiraho bakabatizwa kugira ngo bagirirwe imbabazi z’ibyaha byabo,

4 nk’uko byanditswe mu gitabo cy’ibyavuzwe na Izayi umuhanuzi ngo «Ni ijwi ry’uvugira mu mu butayu aranguruye ati ‘Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura!

5 Imanga yose yuzuzwe, umusozi wose n’akanunga bisizwe, ahantu hagoramye hagororwe, n’inzira z’urubuye zitungane.

6 Maze umuntu wese azabone umukiro uturutse ku Mana.’»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. ISHIME!
Nezezwa no kuba waramutse.
Nezezwa no kuba ufite ugusuhuza.
Nezezwa n’ibyo wahawe.
Nezezwa ni uko izuba riva rikakugeraho.
Nezezwa no kubona imvura igwa ikakugeraho.
Nezezwa no kuba uhumeka utariha umwuka.
Ufite amaguru byina utarake.
Ufite amaboko taraka uririmbe ibisingizo bigera mu ijuru.
Uravuga bikemera vuga Imana kandi uyibwire n’abandi. Nkwifurije kuyihorana. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(7/12/2024)


SHALOM. IYAMBURE AGAHINDA!
Ibyo wakora byose ntiwabuza ibyago kukugeraho. Ariko nabonye umuti w’agahinda. Ni ugukingurira Imana.
Iraguhoza ikagukiza ibigutsikamira byose.
Iguhindurira amateka ugaseka kandi warababaye.
Iguha amahoro asumba ibibazo wanyuzemo.
Iguha guseka kandi udashinyiriza.
Muri make ukwemera gutanga inzira y’urumuri rwaka no mu mwijima. Komera mu nzira nziza watangiye. Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Turazirikana amasomo yo ku wa 8/12/2024
Bar 5, 1-9
Zab 125
Ef 1, 4-6. 8-11
Lk 3, 1-6
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top