Amasomo yo ku wa gatanu w’icyumweru cya I cya Adiventi
Amasomo:
Iz 29,17-24
Zab 27(26)
Mt 9,27-31
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuha nuzi Izayi (Iz 29, 17-24)
17 Hasigaye igihe gito, maze ishyamba rya Libani rikaba ryahindutse umurima w’imbuto ziribwa, naho umurima w’imbuto ziribwa ugahinduka ishyamba.
18 Uwo munsi ibipfamatwi bizumva amagambo y’igitabo, n’impumyi zizasohoke mu mwijima w’icuraburindi, maze zibone.
19 Abaciye bugufi bazarushaho kwishimira Uhoraho, n’abakene banezerwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli.
20 Kuko uwo munsi uzaba ari iherezo ry’abategetsi b’abagome, abashungerezi bagakozwa isoni, n’abashaka gukora nabi bose bakarimburwa.
21 Bizagendekera bityo abagambanira abandi mu mvugo yabo, abatega abandi imitego mu manza, n’aboshya intungane gukora nabi.
22 Ni cyo gitumye Uhoraho, Imana y’inzu ya Yakobo, we warokoye Abrahamu avuze atya: Umuryango wa Yakobo ntuzongera gukozwa isoni ukundi, n’uruhanga rwe ntiruzongera kwijima.
23 Kuko abana babo babonye ibyo nakoreye muri bo, bazatagatifuza izina ryanjye, batagatifuze Nyir’ubutagatifu wa Yakobo, bityo bazatinye Imana ya Israheli. 24Imitima yahabye izahabuka, n’abatavaga ku izima bemere kwigishwa.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 27 (26), 1, 4abcd, 13-14)
Inyik/ Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye.
Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,
ni nde wantera ubwoba?
Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,
ni nde wankangaranya?
Ikintu kimwe nasabye Uhoraho,
kandi nkaba ngikomeyeho,
ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,
Iminsi yose y’ukubaho kwanjye.
Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,
mu gihugu cy’abazima.
Ihangane, wizigire Uhoraho,
ukomeze umutima, ube intwari!
Rwose wiringire Uhoraho!
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI
Alleluya Alleluya.
Dore Nyagasani Umwami wacu araje n’imbaraga nyinshi,
kugira ngo amurikire amaso y’abagaragu be.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 9, 27-31)
Muri icyo gihe,
27 Yezu akomeza kugenda, impumyi ebyiri ziramukurikira zisakuza ziti «Mwana wa Dawudi, tugirire impuhwe!»
28 Ageze imuhira, impumyi ziramwegera maze arazibaza ati «Mwemera ko nshobora gukora ibyo ngibyo?» Ziti «Yego Nyagasani.»
29 Nuko abakora ku maso avuga ati «Nibibabere uko mubyemera!»
30 Nuko amaso yabo arahumuka. Hanyuma Yezu arabihanangiriza ati «Mumenye ntihagire ubimenya!»
31 Ariko bo bagitirimuka aho, bamwamamaza muri icyo gihugu cyose.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. IMANA IRAHARI.
Hari ubwo bituyobera tugatangira gushidikanya.
Hari ubwo Sekibi aduteza ubuhakanyi maze umunwa wacu ugasohokamo ibidakwiye.
Ese ubwo ukeka ko Sekibi yaba igufitiye impuhwe?
Reka da! Menya uwo wemeye umukomereho haba mu byiza cyangwa mu ngorane kuko na we agukunda igihe cyose atitaye ku butungane bwawe.
Ntugasitare.
Imana ikube hafi kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(5/12/2024)
SHALOM. NTIWIBAGIRWE!
Isezerano ribeshaho kandi ruyobora intambwe za nyiraryo.
Muri iki gihe isezerano ryahindutse umutwaro kuko ribuza uwarikoze kwitwara uko abonye. Niyo mpamvu usanga abantu bayoba ku manywa ni uko nta rutangira bakigira.
No mu kwemera dufite amasezerano atuyobora kandi adusubizamo ibyiringiro.
N’iyo byaducikiyeho Imana iba ihari kandi iradutabara.
Ntukibagirwe ibyo yagusezeranije.
Mu gihe ubona ugiye gucika intege yihamagare uyibutse ko uyikomeyeho. Nziko izagutabara. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 6/12/2024
Iz 29, 17-24
Zab 26
Mt 9, 27-31
Sr Immaculée Uwamariya