Amasomo yo kuwa 2 Ugushyingo- Umunsi wo gusabira roho zo muri Purgatori
Isomo rya 1: Izayi 25,6-10a
Uhoraho azakorera amahanga yose
umunsi mukuru kuri uyu musozi ,
abazimanire inyama z’ibinure, banywe divayi iryohereye,
abahe inyama zoroshye na divayi imininnye neza.
Azatanyagurira kuri uyu musozi,
umwenda wari ubambitse hejuru y’imiryango yose,
n’igishura cyari cyoroshe amahanga yose.
Azatsemba burundu icyitwa urupfu,
Uhoraho Imana, ahanagure amarira ku maso yose,
avaneho ikimwaro cy’umuryango we, mu gihugu cyose.
Ibyo ni Uhoraho ubwe wabivuze.
Uwo munsi bazavuga bati «Uhoraho ni we Mana yacu.
Twaramwiringiye aratubohora,
amizero yacu ari muri Uhoraho.
Nitwishime, tunezerwe, kuko aducungura.»
Uhoraho agiye kuramburira ukuboko kwe kuri uyu musozi.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Zaburi ya 25(24), 6-7a, 17-18, 20-21
Inyikirizo: Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo wagaragaje kuva kera na kare.
Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto,
Akababaro mfite mu mutima ntikagira urugero,
gira umvane mu magorwa ndimo.
Reba akaga n’imiruho mfite,
maze unkize ibyaha byanjye byose!
Rinda amagara yanjye,undokore, singakorwe n’ikimwaro ngufiteho ubuhungiro.
Ubuziranenge n’umurava
birankomeze, kuko ari wowe niringiye,
Uhoraho.
Isomo rya 2: Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 21, 1-5a.6b-7
Hanyuma mbona ijuru rishya, n’isi nshya; koko rero ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byazimiye, n’inyanja itakiriho. Nuko mbona Umurwa
mutagatifu, Yeruzalemu nshya, yururukaga iva mu ijuru ku Mana, yabukereye nk’umugeni witeguye gusanganira umugabo we.
Hanyuma numva ijwi riranguruye riturutse mu
ntebe y’ubwami, rivuga riti «Dore Ingoro y’Imana mu bantu! Izabana na bo. Bazaba abantu bayo, Imana na Yo ibane na bo: izahanagure icyitwa amarira cyose ku maso yabo, n’urupfu rwoye kuzongera kubaho ukundi.
Icyunamo, amaganya n’imibabaro, na byo ntibizongera kubaho ukundi, kuko ibya kera byose birangiye.» Nuko Uwicaye ku ntebe
y’ubwami aravuga ati «Dore ibintu byose mbigize bishya.» Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n’Iherezo. Ufite inyota wese, nzamuha ku
buntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo.
Uzatsinda azatunga ibi ngibi ho umurage, kandi nzamubera Imana, na we ambere umwana.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 15,33-46
Bigejeje ku isaha ya gatandatu, umwijima ucura ku isi yose, kugeza ku isaha ya cyenda. Nuko ku isaha ya cyenda, Yezu avuga nu ijwi riranguruye ati «Eloyi, Eloyi, lama sabaktani?» bivuga ngo «Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?» Bamwe mu bari aho bamwumvise baravuga bati «Dore aratabaza Eliya!» Umwe ariruka avika icyangwe muri divayi irura, maze agitunga ku rubingo, aramuhereza ngo anywe avuga ati «Nimureke turebe niba Eliya aza kumumanura.» Yezu arangurura ijwi cyane, nuko araca.
Maze umubambiko wo mu Ngoro y’Imana utanyukamo kabiri, kuva hejuru kugeza hasi. Nuko umutegeka w’abasirikare wari uhagaze imbere ye, abonye ko aciye atyo aravuga ati «Koko, uyu yari umwana w’Imana!» Hari n’abagore bareberaga kure. Barimo Mariya Madalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yoze, na Salome, bajyaga bakurikira Yezu kandi bakamukorera igihe yari mu Galileya. Bari kumwe n’abandi bagore benshi bari barazamukanye na we ajya i Yeruzalemu.
Bugorobye, kuko hari ku mwiteguro w’isabato, Yozefu w’i Arimatiya, umujyanama w’umunyacyubahiro wari utegereje na we Ingoma y’Imana, ashirika ubwoba aza kwa Pilato, maze asaba umurambo wa Yezu. Pilato atangazwa nuko yaba yapfuye, ahamagaza umutegeka w’abasirikare, amubaza niba hashize igihe apfuye. Amaze kubyemezwa n’uwo mutegeka, yemerera Yozefu kujyana umurambo. Yozefu ngo amare kugura umwenda, amanura umurambo wa Yezu ku musaraba, awuzingiraho uwo mwenda, maze awushyingura mu mva yari yacukuwe mu rutare. Hanyuma ahirikira ibuye ku muryango w’imva. Nuko Mariya Madalena na Mariya nyina wa Yoze bitegereza aho bamushyize.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
Bashobora gukoresha kandi aya masomo
Isomo rya 1: Ubuhanga 3, 1-9
Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana,
kandi nta n’igitotezo kizongera kubageraho.
Mu maso y’ibipfamutima bameze nk’abapfuye burundu,
barigendeye basa nk’aho bagushije ishyano,
bagiye kure byitwa ko barimbutse,
nyamara bo bibereye mu mahoro.
Ndetse n’ubwo mu maso y’abantu basa n’abahanwe,
bahorana amizero yo kutazapfa.
Nibamara guhanishwa ibihano byoroheje,
bazahabwa ingororano zitagereranywa.
Imana yarabagerageje isanga bakwiye kuba abayo;
yarabasukuye nka zahabu mu ruganda,
ibakira nk’igitambo kitagira inenge.
Igihe Imana izabagenderera, ni bwo bazabengerana,
barabagirane nk’ibishashi by’umuriro mu bikenyeri byumye.
Bazacira amahanga imanza kandi bategeke ibihugu,
maze Nyagasani ababere umwami iteka ryose.
Abamwiringiye bazamenya ukuri icyo ari cyo,
abamuyobotse bazibanire na we mu rukundo,
kuko asesekaza ubuntu n’imbabazi ku ntungane ze,
ntanareke gusura abo yitoreye.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Zaburi ya 26(27),1.4.7.8.9.13-14
Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,
ni nde wantera ubwoba?
Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,
ni nde wankangaranya?
Ikintu kimwe nasabye Uhoraho,
kandi nkaba ngikomeyeho,
ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,
iminsi yose y’ukubaho kwanjye,
kugira ngo mpore nirebera uburanga bw’Uhoraho,
kandi nite ku Ngoro ye ntagatifu.
Uhoraho, umva ijwi ryanjye, ndagutakira;
gira ibambe, unsubize!
Umutima wanjye wanyibukije ijambo ryawe,
wowe wavuze uti «Nimushakashake uruhanga rwanjye!»
None rero, Uhoraho, ni rwo nshakashaka,
ntumpishe uruhanga rwawe!
Wirakara ngo uhinde umuyoboke wawe,
ni wowe muvunyi wanjye;
ntunzinukwe ngo untererane,
wowe Mana nkesha agakiza!
Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,
mu gihugu cy’abazima.
Ihangane, wizigire Uhoraho,
ukomeze umutima, ube intwari!
Rwose, wiringire Uhoraho!
Isomo rya kabiri: Abanyaroma (Rom 8, 31b-39).
Bavandimwe, 31Niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara? 32Yo itimanye ndetse n’Umwana wayo, ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na We?33Ni nde wagira icyo ashinja intore z’Imana? Ko Imana iziha kuba intungane. 34Ni nde uzazicira urubanza? Ko Kristu Yezu yapfuye, ndetse ko yazutse, We uri iburyo bw’Imana, akaba anadutakambira. 35Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se, cyangwa inkota? 36Nk’uko byanditswe ngo «Ku mpamvu yawe, baratwica umusubizo; batugize intama z’imbagwa.» 37Nyamara muri ibyo byose tugatsinda kakahava, tubikesha Uwadukunze. 38Koko rero simbishidikanya: ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko, 39ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari n’ikindi kiremwa cyose, nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kristu Yezu Umwami wacu.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 24,13-26
Kuri uwo munsi nyine, babiri mu bigishwa bajyaga mu rusisiro rwitwa Emawusi; kuva i Yeruzalemu kugerayo hari urugendo rw’amasaha nk’abiri. Bagendaga baganira ibyari bimaze kuba byose. Igihe rero bakibivugana kandi babyibazaho, Yezu ubwe arabegera ajyana na bo. Ariko amaso yabo yari ameze nk’ahumye, ntibamumenya.
Yezu arababwira ati «Ese ibyo mugenda muvugana ni ibiki?» Baherako barahagarara, ariko bijimye mu maso. Umwe muri bo witwaga Kiliyofasi, aramubaza ati «Ni wowe wenyine uba i Yeruzalemu utazi ibyahabaye muri iyi minsi?» Arababaza ati «Ni ibiki se?» Baramusubiza bati «Ni ibyabaye kuri Yezu w’i Nazareti, wari waragaragaje mu bikorwa no mu magambo ko ari umuhanuzi ukomeye imbere y’Imana n’imbere ya rubanda. Twavuganaga n’ukuntu abatware b’abaherezabitambo n’abakuru bacu bamutanze ngo apfe, maze bakamubamba ku musaraba. Twebweho, twari twizeye ko ari we uzarokora Israheli; none dore uyu munsi ubaye uwa gatatu ibyo byose bibaye. Icyakora bamwe mu bagore b’iwacu badutangaje. Mu gitondo cya kare bagiye ku mva, maze ntibahasanga umurambo we, nuko bagaruka bavuga ko abamalayika bababonekeye, bakababwira ko ari muzima. Ubundi kandi bamwe muri twe bagiye ku mva babisanga uko abagore bari babivuze, ariko we ntibamubona.» Nuko Yezu arababwira ati «Mwa biburabwenge mwe, mutinda kwemera ibyo Abahanuzi bavuze! None se Kristu ntiyagombaga kubabara atyo ngo abone kwinjira mu ikuzo rye?» Nuko ahera kuri Musa n’Abahanuzi bose, maze abasobanurira ibimwerekeyeho biri mu Bitabo batagatifu.
Iyo Ni Ivanjili Ntagatifu
Bashobora kandi gukoresha aya masomo:
Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga (Buh 4, 7 -15)
7Nyamara intungane, n’ubwo yapfa ikenyutse, izanezerwa,
8kuko ubukambwe bushimwa atari ugusaza cyane,
ntibunagereranywe n’ubwinshi bw’imyaka;
9ubuhanga ntiburindira ko imvi zimera,
ubuzima buzira amakemwa ni bwo bukambwe bukwiye.
10Intungane yanogeye Imana maze irakundwa,
ariko yimurirwa ahandi kuko yabanaga n’abanyabyaha.
11Yabavanywemo kugira ngo ikibi kitayiyobya ibitekerezo,
cyangwa kikaba cyagusha umutima wayo.
12Ni koko, uburindagize bw’ikibi buzimangatanya icyiza,
n’inkubiri y’irari ikayobya umutima uzira uburyarya.
13Uwageze ku butungane mu gihe gito
aba ashyitse ku busendere bw’imyaka myinshi.
14Umutima we wanyuze Nyagasani,
ari na cyo cyatumye asohoka bwangu mu ndiri y’abagome.
Abantu barabibonye ariko ntibabyumva;
ntibacengera mu mitima yabo ngo bazirikane
15 ko ineza n’imbabazi bihabwa abatowe,
kandi ko Nyagasani agirira impuhwe abatagatifu be.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI (Zab 129(128), 1, 3, 4, 5)
Barandwanyije kuva mu buto bwanjye,
– ngaho Israheli nibyivugire ! –
3 Umugongo wanjye bawuciyeho imihora,
boshye abahinga umurima.
4Ariko Uhoraho ntarenganya,
yacagaguye ingoyi abagome bambohesheje.
5Nibakorwe n’isoni abanga Siyoni bose,
maze bihinde basubira inyuma !
Isomo rya 2: 1 Abanyatesaloniki 4, 13-18
Bavandimwe, nta bwo dushaka ko muguma mu bujiji ku byerekeye abapfuye, kugira ngo mudaheranwa n’ishavu, nk’abandi batagira icyo bizera. Nk’uko twemera ko Yezu yapfuye kandi yazutse, ni na ko abapfuye bamwizera, Imana izabazura maze ikabashyira hamwe na We. Dore icyo tubabwira giturutse ku ijambo rya Nyagasani: twebwe abazima, abazaba bakiriho ku munsi w’amaza ya Nyagasani, nta bwo tuzabanziriza na gato abapfuye. Koko rero, ku kimenyetso gitanzwe n’umumalayika mukuru mu ijwi riranguruye, no ku mworomo w’impanda y’Imana, Nyagasani ubwe azamanuka mu ijuru. Nuko abapfuye bizera Kristu babanze bazuke, hanyuma twebwe abazima, abazaba basigaye, duhite twererezwa hamwe na bo mu bicu, kugira ngo dusanganire Nyagasani mu kirere, bityo tuzabane na Nyagasani iteka ryose. Murajye rero muhumurizanya muri bene ayo magambo.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IVANJILI
+ Yohani (Yh 11,17-27)
17Yezu agezeyo, asanga Lazaro amaze iminsi ine mu mva. 18Kuva i Betaniya kugera i Yeruzalemu, hari nk’intera y’amasitadi cumi n’atanu. 19Hari haje Abayahudi benshi kwa Marita na Mariya kubahoza urupfu rwa musaza wabo. 20Marita yumvise ko Yezu aje, ajya kumusanganira, Mariya we asigara imuhira. 21Marita abwira Yezu ati «Mwigisha, iyo uba hano musaza wanjye ntaba yarapfuye. 22Ariko n’ubu ngubu, nzi ko icyo wasaba Imana cyose, Imana yakiguha.» 23Yezu ati «Musaza wawe azazuka.» 24Marita arasubiza ati «Nzi ko azazuka igihe cy’izuka ku munsi w’imperuka.» 25Yezu aramubwira ati «Ni jye zuka n’ubugingo ; unyemera, n’aho yaba yarapfuye, azabaho. 26Byongeye umuntu wese uriho kandi akanyemera, ntateze gupfa. Ibyo urabyemera ?» 27Marita ati «Yego, Nyagasani, nemera ko uri Kristu Umwana w’Imana waje muri iyi si.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. IYO MANA!
Ntikora kuko twabyemeye.
Ntikora kuko twayitunganiye.
Ihora ikora kandi ibikorwa byayo birakiza.
Ntuzashidikanye cyangwa ngo ubure amaso abona ibikorwa bikwigisha ukuri guhebuje.
Abantu bamenyera ibyiza ntibabe bakibibona cyangwa ngo babihe agaciro.
Hora utangarira Imana bizaguha guhora uyisingiza. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(1/11/2024)
SHALOM. AMARIRA URIRA!
Kurira ntibizahoraho.
Kubabara ntibizahoraho.
Byose biratambuka.
Wibuke ko ufite isezerano imbere yawe!
Urajya heza ubyemere kandi utegereze wihanganye.
Ntushobora kubaho udafite amizero. Ibyo kandi si umugani ahubwo ni ukuri kuzuye.
Isi n’ibyayo bizashira ariko ukwizera kuzahoraho.
Hari umunsi uwakomeye ku kwemera azaririmba Zaburi zitarangira.
Nziko uwiringira Imana adateze gukorwa n’isoni. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 2/11/2024
Iz 25,6-10a
Zab 24
Hish 21, 1-5a.6b-7
Mk 15, 33-46
Sr Immaculée Uwamariya