Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya XXX Gisanzwe, Umwaka wa Liturujiya B
SHALOM. UFITE IMANA!
Ntacyo abura kandi n’icyo adafite yiga kubaho atagifite maze akagumana amahoro.
Ibanga ryo kubaho si ukugira byose ahubwo ni ukunyurwa n’ibyo ufite.
Ngaho rero tuza kuko wahawe byinshi.
Menya ko kuri iyi si ntawatunga byose. Ariko burya hari ikibura ubuzima bugahagarara.
Iyo Imana itari mu buzima bwawe uge umenya ko bukurangiranye. Yikomereho igihe cyose. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(27/10/2024)
SHALOM. UBAKA KURI YEZU!
Nta handi hari ubuzima usibye kuri Yezu. Ibitubatse kuri we ntibiramba.
Abo yahamagaye rero nibishime kuko bajya heza.
Ntacyo bazigera babura kuko ni we utunze byose.
Hari igihe isi idushuka tukagira ngo ifite ibyiza nyamara ni iby’akanya gato.
Ntiwaba wararemewe kubaho iteka ngo utwarwe umutima n’iby’akanya gato.
Ngaho rero ubaka kuri Yezu kuko ahandi hose ari umusenyi. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 28/10/2024
Ef 2, 19-22
Zab 18
Lk 6, 12-19
Sr Immaculée Uwamariya