Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku cyumweru cya XXX Gisanzwe, Umwaka wa Liturujiya B
October 27, 2024

Amasomo yo ku cyumweru cya XXX Gisanzwe, Umwaka wa Liturujiya B

Preacher:

Amasomo:

Yer 31, 7-9
Zab 126 (125)
Heb 5, 1-6
Mk 10, 46b•52

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya (Yer 31, 7-9)

7 Uhoraho avuze atya: Nimuvugirize Yakobo impundu z’ibyishimo, nimwakirane amashyi y’urufaya umutware w’amahanga! Nimwiyamire, mwishime mugira muti «Uhoraho yakijije umuryango we, agasigisigi ka Israheli!»

8 Nzabavana mu gihugu cyo mu majyaruguru, mbakoranye mbakuye mu mpera z’isi. Muri bo hari impumyi, ibirema, abagore batwite n’abaramutswe, bose bagarutse hano ari imbaga nyamwinshi.

9 Baje barira, bantakira ngo ‘Tubabarire’; maze mbajyana mu bibaya bitemba amazi, banyuze mu nzira iboneye, aho batazatsikira. Ni koko ndi umubyeyi wa Israheli, Efurayimu ni we buriza bwanjye.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

Dushimiye Imana

ZABURI (Zab 126 (125), 1-2b, 2c-3, 4-5, 6)

Inyik/ Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza, none twasazwe n’ibyishimo!

Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago,
twabanje kugira ngo turi mu nzozi !
Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge,
n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo.

Nuko mu mahanga bakavuga bati
«Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza!»’
Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza,
ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo!

Uhoraho, cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago,
ubazane nk’isumo y’amazi atembera mu butayu.
Ni koko, umuhinzi ubibana amarira,
asarurana ibyishimo.

Uko agiye agenda arira, yitwaje ikibibiro cy’imbuto.
Yagaruka akaza yishimye, yikoreye imiba y’umusaruro.

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 5, 1-6)

1 Bavandimwe, umuherezabitambo mukuru wese atorwa mu bantu, kandi agashyirirwaho gufasha abantu mu mubano wabo n’Imana; ashinzwe guhereza amaturo n’ibitambo bihongerera ibyaha.

2 Ubwo na we ari umunyantege nke muri byinshi, ashobora kumva abatarasobanukirwa bagihuzagurika; “kandi nk’uko atambirira ibyaha by’imbaga, na we aboneraho guhongerera ibye bwite.

4 Nta wiha ubwe bwite icyo cyubahiro, ahubwo gihabwa uwo Imana ibihamagariye kimwe na Aroni.

5 Mbese nk’uko Kristu atihaye ubwe iryo kuzo ryo kuba Umuherezagitambo mukuru, ahubwo akaba yararihawe n’Uwamubwiye ati «Uri umwana wanjye, ni jye wakwibyariye uyu munsi»;

6 kimwe n’uko avuga ahandi ati «Uri umuherezagitambo iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki. »

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

Dushimiye Imana

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 1, 68.79)

Alleluya Alleluya.
Nihasingizwe Nyagasani Imana yacu:
abatuye mu mwijima yababengeranishijeho urumuri rwe.
Alleluya

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 10, 46b·52)

Muri icyo gihe,

46 Yezu agisohoka muri Yeriko ari kumwe n’abigishwa be n’imbaga y’abantu benshi, umuntu w’impumyi witwaga Baritimeyo mwene Timeyo, akaba yari yicaye iruhande rw’inzira asabiriza.

47 Yumvise ko ari Yezu w’i Nazareti, atera hejuru ati «Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira! »

48 Benshi baramucyaha ngo aceceke, ariko we arushaho gusakuza ati «Mwana wa Dawudi, mbabarira! »

49 Yezu arahagarara aravuga ati «Nimumuhamagare.» Bahamagara iyo mpumyi barayibwira bati «Humura, haguruka dore araguhamagaye. »

50 Ajugunya igishura cye, ahaguruka bwangu asanga Yezu.

51 Yezu aramubaza ati «Urashaka ko ngukorera iki?» Impumyi iramusubiza iti «Mwigisha, mpa kubona!»

52 Yezu aramubwira ati «Genda, ukwemera kwawe kuragukijije.» Ako kanya arahumuka, maze akurikira Yezu.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.

Uragasingizwa Kristu


SHALOM. NIBWIRA BUGACYA!
Uge utangara kuko hari abo bitakundiye kandi bashakaga gukomeza kubaho.
Ubuzima warabuhawe. Ubeho rero nk’uwagabiwe.
Kirazira ko imbere y’uwakugabiye wijima.
Kirazira ko utera amahane.
Kirazira ko wibagirwa ineza ye.
None se ko wahawe kubaho urabyishimiye?
Nturi muri ba bandi babihiwe?
Haguruka usezeranire Imana kubaho. Ni cyo igushakaho.
Iguhe kunezerwa kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(26/10/2024)


SHALOM. NTIYIHAYE IKUZO!
Murebe intambara zugarije abantu!
Benshi bapfa ikuzo.
Usanga umuntu arwana cyangwa arwanya undi ngo akunde agaragare.
Akangiza isura y’undi ngo abe ari we bitaho.
Agakora ibidakorwa ngo akunde age imbere. Ikibabaje ni uko bene nk’uwo yiyita umukristu.
Ese ntimuzi ko mbere y’uko Kristu yima ingoma yabanje kubabara?
None se ko yatamirijwe amahwa wowe ukaba urwanira zahabu!
Ntukamusebye. Ikuzo nirimuharirwe iteka ryose. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 27/10/2024
Yer 31, 7-9
Zab 125
Heb 5, 1-6
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top