Amasomo yo kuwa gatatu w’icyumweru cya XXIX Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
SHALOM. WAHAWE KU BUNTU!
Burya kwirata ni ukubura ubwenge.
Ibyo ufite byose by’agaciro warabihawe.
Uhere ku buzima bwawe ugere ku kazi ukora cyangwa ku byo wagezeho!
Ntihari abandi se bakurushaga ubwenge batarabigeraho!
Ubuzima ni ibanga rihishurwa n’uwabuhanze.
Gusa kuko ari umugwaneza yita ku bantu ntacyo abaciye. Ababi n’abeza bose basoroma imbuto z’impuhwe z’Imana zikabatunga. Nawe rero niyo mpamvu ukiriho. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 23/10/2024
Ef 3, 2-12
Iz 12
Lk 12, 39-48
Sr Immaculée Uwamariya
SHALOM. IBIHITA!
Ntibikakwibagize uwo uriwe.
Ntibikakwibagize aho wavuye.
Ntibikakwibagize aho ujya.
Kugira ibyago si ikibazo. Ariko iyo ubyiteye ntawe ukugirira impuhwe.
Shishoza rero ejo ibihita bitazaguhitana.
Ubuzima ni amahitamo.
Waremewe ibyiza bihoraho. Ntugashake ibiciriritse. Imana ikube hafi kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(22/10/2024)