Amasomo yo kuwa kabiri w’icyumweru cya XXIX Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
Amasomo:
Ef 2, 12-22
Zab 85 (84)
Lk 12, 35-38
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi (Ef 2, 12-22)
Bavandimwe,
12 nimwibuke uko mwari mumeze kera: icyo gihe mwari mwibereye aho mutagira Umukiza, nta sano mufitanye na Israheli, nta ho muhuriye n’Amasezerano y’Imana ndetse mutanayizi, kandi nta cyo mwizeye kuri iyi si.
13 Na ho ubu ngubu muri Yezu Kristu, mwebwe abari kure y’Imana kera, mwigijwe bugufi yayo mubikesha amaraso ya Kristu.
14 Koko rero ni We mahoro yacu ; Abayahudi n’abatari bo yabahurije mu muryango umwe, maze aca urwango rwabatandukanyaga, rwari rumeze nk’urukuta hagati yabo.
15 Yakuyeho itegeko n’amabwiriza ariherekeza, kimwe n’imigenzo yabyo, kugira ngo bombi, ari Umuyahudi, ari n’utari we, abahindure umuntu umwe mushya muri We, bityo agarure amahoro
16 maze bombi abagire umubiri umwe, abagorore n’Imana abigirishije umusaraba we, awutsembeshe inzangano zose.
17 Yazanywe no kubamamazamo inkuru nziza y’amahoro, mwebwe mwari kure kimwe n’abari hafi. 18Ubu rero twese uko twari amoko abiri, tumukesha guhinguka imbere y’Imana Data tubumbwe na Roho umwe.
19 Nuko rero ntimukiri abanyamahanga n’abasuhuke ; ahubwo muri ubwoko bumwe n’abatagatifujwe, mubarirwa mu muryango w’Imana.
20 Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba ibuye riyishyigikira.
21Ibimwubatseho byose bizamuka bisobekeranye neza, bigahinduka ingoro ntagatifu ibereye Nyagasani.
22 Namwe kandi ni We mukesha gusobekwa kuri iyo nzu imwubatseho, kugira ngo muhinduke ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Dushimiye Imana
ZABURI (Zab 85 (84), 9ab.10, 11-12, 13-14)
Inyik/ Nyagasani, Mana y’amahoro, uduhurize mu rukundo rwawe.
Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze,
aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be.
Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,
kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.
Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,
ubutabera n’amahoro birahoberana.
Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,
maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.
Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,
maze isi yacu izarumbuke imbuto.
Ubutabera buzamugenda imbere,
n’intambwe ze zigaragaze inzira.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 21, 36)
Alleluya Alleluya.
Hahirwa abahora bari maso kandi basenga:
bazashobora gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uka yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 12, 35-38)
Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati
35 “Nimukenyere kandi muhorane amatara yaka.
36 Nimugenze nk’abantu bategereje shebuja avuye mu bukwe, kugira ngo nagera iwe agakomanga bahite bamukingurira.
37 Barahirwa abo bagaragu shebuja azasanga bari maso. Ndababwira ukuri: azakenyera abicaze ku meza maze abahereze.
38 Naza no mu gicuku cyangwa mu nkoko, agasanga bakimutegereje, barahirwa!”
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
Uragasingizwa Kristu
SHALOM. NIBIHINDUKE!
Kubaho ufite Yezu bitandukanye no kubaho utamufite.
Abo ujya ubona bahuye na we hari ibyo baretse kugira ngo bamukurikire. N’abo yatoye ntibari intungane ariko ubwo butore bwabahinduriye amateka.
Wowe se ibyawe bimeze bite?
Gusenga udahinduka ntacyo bimaze.
Amagambo atagira ibikorwa ntacyo amaze.
Ubu rero menya agaciro ufite n’umukiro utagira umupaka waguhawe maze uwakire.
Ubayeho nk’utamenye waba wihombeje.
Ntukarangare imbere y’ibyiza. Burya iyo ubyanze bihabwa abandi kandi ntibikugarukira.
Akira Yezu maze akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 22/10/2024
Ef 2, 12-22
Zab 84
Lk 12, 35-38
Sr Immaculée Uwamariya
SHALOM. MURI BYOSE!
Hari impamvu ibintu bigenda uko byagenze.
Ntabwo Imana yakwibeshya.
Ntabwo yakererwa.
Ntacyo ikora itagitewe n’urukundo.
Ntacyo ikora itagushaka.
Ibizakugeraho rero uzabyakirane yombi uzirikana ko ukunzwe. N’ibyo utumva hari umunsi bizavamo amasomo azaguherekeza mu buzima bwawe bwose. Komera ku Mana. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(21/10/2024)