Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku cyumweru cya XXIX gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
October 20, 2024

Amasomo yo ku cyumweru cya XXIX gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.

Preacher:

SHALOM. NYUMA YO KUBABARA!
Hari igihe ubabara ukagira ngo isi igushiriyeho. Humura mu bubabare havukamo imbaraga zo kubaho bundi bushya.
Ububabare bwakiriwe mu kwemera bubyara ubuzima. Bubyara urukundo. Butanga gukura. Dufite isezerano ko nyuma yo kubabara hari ikuzo.
Ibyo rero ntukabishidikanyeho kuko bizatuma utababara ngo uheranwe.
Reba Yezu wababaye witware uko yitwaye. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 20/10/2024
Iz 53, 10-11
Zab 32
Heb 4, 14-16
Mk 10, 35-45
Sr Immaculée Uwamariya


SHALOM. IMBARAGA Z’UKWEMERA!
Hari ibyo imbaraga z’abantu zidakora ariko iz’ukwemera zikabikora.
Nta sezerano ry’ukwemera ridasohora. Usibye wowe wananirwa kuritegereza naho ubundi rizatinda rize. Kandi burya n’ibyo wita gutinda si byo ahubwo igihe nyacyo kiba kitaragera.
Komera mu kwemera maze ubeshweho nako.
Icyo nzi ni uko Imana wemera ikora kandi uzabona ikuzo ryayo.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(19/10/2024)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top