Amasomo yo kuwa kabiri, icyumweru cya 28 Gisanzwe, imbangikane.
SHALOM. WITONDE!
Isi izagushuka nirangiza ikwigarike.
Inshuti mbi zizakurumbya nugwa mu mwobo zose uzibure.
Icyaha uzumva kiryoshye iminsi mibi niza ubihirwe utakigaruye.
Reka rero guta umwanya wijamdika mu bibi.
Koresha igihe ufite ushaka ubutungane.
Witondere ibyo wumva.
Witondere ibyo ureba.
Witondere aho ugenda.
Witondere ibyo uhitamo.
Buri munsi hari ibyo ugomba guhitamo n’ibindi ureka kubera ikuzo ry’Imana.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
14/10/2024)
SHALOM. GIRA UBWIGENGE!
Umutwaro w’icyaha uvuna kurusha iyindi yose.
Umutwaro w’ibintu bawugutwaza ariko uri mu mutima nta wundi wawugeraho.
Gusa ibinanira abantu hari undi ubishobora.
Yavuye mu ijuru ngo unaniwe aruhuke.
Uwihebye abone amizero.
Urwaye akire.
Uboshye abohoke.
Uwo rero nta wundi ni Kristu wagupfiriye.
Umwakiriye wava mu bucakara ukigenga by’ukuri.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 15/10/2024
Gal 5, 1-6
Zab 118
Lk 11, 37-41
Sr Immaculée Uwamariya