Amasomo yo ku wa gatanu w’icyumweru cya XXVI gisanzwe. Imyaka y’Imbangikane.
Amasomo:
Yob 38,1-3.12-21; 40, 3-5
Zab 139(138)
Luka 10,13-16
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cya Yobu (Yob 38, 1-3.12-21; 40, 3-5)
38,1 Uhoraho asubiriza Yobu mu nkubi y’umuyaga agira ati
2 “Uwo ni nde ubangamiye umugambi wanjye, yishingikirije amagambo ye y’amahomvu?
3 Kenyera kigabo rero ukomeze, maze nkubaze unsubize.
12 Kuva wabaho se wigeze uha amategeko igitondo, n’umuseke uwubwira igihe ugomba gukebera,
13 Kugira ngo uturuke isi mu mpande, maze utahure abagome bayiriho?
14 Nuko ubutaka buhinduka urugina, rukwira agasozi nk’umwambaro.
15 Abagome bo urumuri rubazimirizwaho, maze uwari ubanguye ukuboko kuravukika.
16 Hari ubwo wari wagera ku isoko y’inyanja, cyangwa ngo utembere mu nyenga y’ikuzimu?
17 Hari ubwo wigeze ubona imiryango yo kwa Nyirarupfu, cyangwa ngo ubone abarinze iryo rembo.
18 Wigeze se uzirikana ukuntu isi ari ngari? Ngaho gira icyo uvuga niba byose ubizi!
19 Waba se uzi aho urumuri rutaha, cyangwa se aho umwijima utuye,
20 Kugira ngo ube wabiyobora iwabyo, kuko waba uzi inzira ibicyura ?
21 Niba ubizi ni uko icyo gihe wari waravutse, kandi ukaba umaze iminsi!”
40,3 Yobu asubiza Uhoraho agira ati
4 “Ni koko nakinnye mu bikomeye; nabona nsubiza iki? Ahasigaye ni ugupfuka umunwa ngaceceka.
5 Dore imbara navugiye sinzasubiza; navuze menshi sinzongera.”
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 139 (138), 1-2.5a, 7-8, 9-10, 13-14ab)
Inyik/ Nyagasani, nyobora inzira wigishije kuva kera.
Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima ukamenya wese,
iyo nicaye n’iyo mpagaze byose uba ubizi,
imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe,
ari imbere, ari n’inyuma yanjye hose uba uhari.
Najya hehe kure y’uruhanga rwawe?
Nahungira hehe kure y’amaso yawe?
N’aho nazamuka ku ijuru, uba uhari!
N’aho narigita nkaryama ikuzimu, uba uhari!
N’aho namera amababa nk’ay’umuseke weya,
maze nkajya kwiturira mu mpera y’inyanja,
n’aho ngaho ukuboko kwawe ni ko kuhanjyana,
indyo yawe ntigire ubwo indekura.
Ni wowe waremye ingingo zanjye,
umbumbabumbira mu nda ya mama.
Ndagushimira ko wandemye ku buryo buhimbye,
ibikorwa byawe biratangaje.
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 95 (94)
Alleluya Alleluya.
Uyu munsi ntitunangire umutima wacu,
ahubwo dutege amatwi ijwi ry’Uhoraho.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 10, 13-16)
Igihe Yezu yabwiraga abigishwa mirongo irindwi na babiri, yaravuze ati
13 “Iyimbire Korazini! Iyimbire Betsayida! Kuko ibitangaza byabakorewemo iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, kuva kera baba barisubiyeho bakambara ibigunira, bakisiga ivu.
14 Nyamara ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni.
15 Naho wowe Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu? Uzarohwa mu kuzimu!
16 Ubumva ni jye aba yumva; ubahinyura ni jye aba ahinyura, kandi umpinyuye aba ahinyuye n’Uwantumye.”
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. REKA INABI!
Ntugakwize umwuka mubi kandi ntukigire rutwitsi.
Ineza n’amahoro bige biguherekeza aho unyuze hose.
Uza ku isi hari abakugiriye neza. Burya buri wese hari inzira y’ineza imuherekeza. Uge ubizirikana rero kandi umenyeko nta na rimwe inabi itsinda.
Kubaho ni ukubanira abandi.
Tangira uyu munsi wiyemeza kwimika urukundo.
Imana ikube hafi kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(3/10/2024)
SHALOM. KENYERA KIGABO!
Nukena abo mwasangiraga bazakuvaho.
Nurwara abo mwari inshuti bazakuburira umwanya.
Niyo mpamvu udakwiye kubaho wishinga ibyo muri iyi si. Uko biza ni nako bigenda. Kumenya ubwenge ni ukubaho mu butungane kuko bifasha kwakira buri kiciro cy’ubuzima ugezemo.
Ibyo utabasha gusobanukirwa ni byinshi. Ariko hari ubicengera byose. Bitangira yari ahari kandi azi n’amateka ya buri kimwe. Igisubizo agukeneyeho ni ukubaho uri mu mwanya wawe kandi uhakora ibyiza. Ahasigaye uzibonera ukuboko kw’iyo Mana itagereranywa. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 4/10/2024
Yobu 38,1-3.12-21;
40,3-5
Zab 138
Lk 10, 13-16
Sr Immaculée Uwamariya