Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa kane w’icyumweru cya XXVI gisanzwe. Imyaka y’Imbangikane.
October 3, 2024

Amasomo yo ku wa kane w’icyumweru cya XXVI gisanzwe. Imyaka y’Imbangikane.

Preacher:

SHALOM. MBERE YA BYOSE!
Kora neza udategereje inyiturano.
Ntugakorere ijisho kandi ntugategereze ibihembo. Uko urwanira ibihembo byo ku isi ni ko utakaza ibu’ijuru.
Burya iyo ukora neza uratuza kuko ineza ubwayo irahagije ngo ikuzanire akanyamuneza.
Ntiwahirwa udakora ibyiza.
Ntuzarwane n’abantu ubishyuza ibihembo ahubwo korera Imana izaguhemba ibyisumbuye. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(2/10/2024)


SHALOM. UGEZE MU BYAGO!
Aribagirana cyangwa agahinduka umutwaro.
Inshuti zimucikaho kuko ntacyo aba akiziha.
Ntatumirwa mu bitaramo kandi ubundi yarazaga imbere.
Abura aho ajya kuko agenda akurura ibirenge.
Yihugiraho n’aho anyuze bakamuvuga yumva. Nyamara hari inshuti itazigera ikuvaho. Ni Nyagasani. Nawe ntuzamurekure.
Mu bihe bibi no mu byiza aguhora iruhande. N’igihe wabayeho umwirengagiza ntabigucyurira. Komera mu nzira ye. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 3/10/2024
Yobu 19, 21-27
Zab 26
Lk 10, 1-12
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top