Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku munsi mukuru w’Abamalayika Barinzi
October 2, 2024

Amasomo yo ku munsi mukuru w’Abamalayika Barinzi

Preacher:

Kuwa 2 Ukwakira ( Buri mwaka)

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri 23,20-23a

Dore nohereje umumalayika imbere yawe, kugira ngo akurinde mu rugendo, maze azakwinjize mu gihugu naguteguriye. Witonde kandi wumve ijwi rye: ntuzamubere intumva, kuko atakwihanganira igicumuro cyawe, ubwo ambereye mu cyimbo. Naho niwumva ijwi rye, ugakurikiza ibyo mvuze, nzaba umwanzi w’abanzi bawe, n’umubisha w’ababisha bawe. Umumalayika wanjye azakugenda imbere.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

Dushimimiye Imana

Zaburi ya 90 (91),12, 3-4, 5-6, 10-11

Bazagutwara mu maboko yabo,ngo ikirenge cyawe kitazatsitara ku ibuye;

Ni we uzakugobotora mu mutego w’umuhigi w’inyoni, anagukize icyorezo kirimbura imbaga.

Azagutwikiriza amababa ye, maze uzahungire mu nsi y’amoya ye;ubudahemuka bwe ni ingabo n’umwambaro w’intamenwa.

Ntuzatinya ibikuramutima by’ijoro, cyangwa umwambi uvumera wo ku manywa, icyorezo cyubikiye mu mwijima, cyangwa icyago kiyogoza ku manywa y’ihangu.

Icyago ntikizagushyikira, n’icyorezo ntikizegera ihema ryawe,kuko yategetse abamalayika be
kukurinda mu nzira zawe zose.


Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 18,1-5.10

Icyo gihe abigishwa begera Yezu, baramubaza bati «Mbese ubona ari nde uruta abandi mu Ngoma y’ijuru?» Ahamagara umwana muto, amushyira hagati yabo, nuko aravuga ati «Ndababwira ukuri: nimudahinduka ngo mumere nk’abana, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ ijuru. Uwicisha bugufi wese nk’uyu mwana, uwo ni we usumba abandi mu Ngoma y’ijuru. Uwakira neza umwana nk’uyu ari jye agirira, ni jye aba yakiriye. Mwirinde kugira uwo musuzugura muri abo bato; koko rero ndababwira ko mu ijuru abamalayika babo badahwema kureba uruhanga rwa Data wo mu ijuru.

Iyo Ni Ivanjili Ntagatifu

Uragasingizwa Kristu


SHALOM. AMASO YAWE!
Ntuzayarebeshe ibibi.
Ntuzabishakishe.
Ntuzemere kureba ibigucumuza.
Ntuzatwarwe n’ibidashinga.
Hunga ikibi kandi ntukicare aho gituye.
Rinda indoro yawe kuko icyo urebye gicengera mu mutima.
Witoze kureba ibugufasha my nzira y’ubutungane.
Burya ureba ikibi ukisanga wagikoze. Ijisho ryawe rihe Yezu.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
1/10/2024)


SHALOM. NTIVUGURUZWA!
Imana ifite ububasha muntu adashyikira.
Ntiyayivuguruza.
Ntiyayigisha impaka.
Ntiyayigira inama.
Ntiyayiha ubufasha.
No kuba muntu yaragizwe ikiremwa gisumba ibindi birahagije.
Ibyo wahawe se si k’ubuntu?
Buri munsi se ibitangaza ubona hari icyo uriha?
Itegereze neza!
Uriha umuriro ariko nturiha izuba.
Uriha amazi ariko nturiha imvura.
Uriha ubukode bw’inzu cyangwa aho uhinga ariko nturiha aho ukandagira!
Urarenga ukariha gutembera kandi imisozi n’utununga ntuzi n’uko byahageze.
Reka dutangarire impuhwe z’Imana kuko ni zo zitubeshejeho. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 2/10/2024
Yobu 9, 1-12.14-16
Zab 87
Mt 18, 1-5.10
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top