Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa kabiri w’icyumweru cya XXVI gisanzwe. Imyaka y’Imbangikane.
October 1, 2024

Amasomo yo ku wa kabiri w’icyumweru cya XXVI gisanzwe. Imyaka y’Imbangikane.

Preacher:

SHALOM. ARAKUZI!
Ntukavunike usukiranya amagambo.
Ntugahinduke indindogozi ibwira abahisi n’abagenzi.
Hari ukuzi kandi uguhozaho ijisho.
Mu ijoro arakureba.
Ku manywa arakureba.
Mu bibazo ibyo aribyo byose aba ahari.
N’iyo acecetse aba akora.
Ni muzima igihe cyose. Uwo ni Yezu wagucunguye ngo ubeho neza. Ntukamwibagirwe.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(30/9/2024)


SHALOM. HAMWE NA YEZU!
Iyo byose ubikorana na we ubaho unezerewe. Nta buzima na bumwe yirengagiza.
Ububabare abuturamo.
Ibyishimo abituramo.
Ubukene abuturamo.
Muhe ibyawe byose azakubera byose.
Ikica umuntu ni uko ashaka kwiyobora kandi akenshi yijyana mu rupfu.
Inzira nziza ntiwayibamo udafite urumuri rw’ijuru.
Reka rero kwigerezaho ahubwo wakire imbaraga za Yezu maze ubone inzira. Ntugasitare.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 1/10/2024
Rom 8, 14-17
Zab 130
Mt 18, 1-5
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top