Amasomo yo ku cyumweru cy’icyumweru cya XXV gisanzwe. Imyaka y’Imbangikane
SHALOM. NTUKABIBE IKIBI!
Hari igihe umuntu abaho akora nabi aho anyuze hose.
Ubuhemu bugahinduka isura yawe.
Menya ko hari igihe uzasarura ibyo wabibye.
Kenshi amatwi arimo icyaha ntiyumva ariko iyo igihe kigeze cyo gusarura imbuto wihingiye nibwo utangira kwicuza kandi hari ibidashobora gusibama.
Nta byago nko kubaho ubera abandi umutwaro.
Amaherezo yawe ukwiye kuyibazaho.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(28/9/2024)
SHALOM. NTACYO BIMAZE!
Zahabu na feza bibuze urukundo ntacyo bimaze.
Ubukungu bubuze ubumuntu ntacyo bumaze.
Umutungo uhuma amaso ntacyo umaze.
Umurengwe urica kuko wibagiza aho wavuye n’aho ujya.
Uko wizirika ku bintu ni ko utakaza iby’ingenzi. Kanguka umenye ko umunezero urenze umutungo.
Wige kuwukoresha ushaka ingoma y’ijuru. Naho ubundi ibitarimo Imana byose ni ubusa. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 29/9/2024
Ibar 11, 25-29
Zab 18
Yak 5, 1-6
Mk 9, 38-43.45. 47-48
Sr Immaculée Uwamariya