Amasomo yo kuwa gatanu w’icyumweru cya XXV gisanzwe. Imyaka y’Imbangikane
SHALOM. KUBAHO UTARIHO!
Kubaho si ukwigerezaho.
Birashoboka kubaho neza kandi utabuze ibibazo.
Ntukihebe kuko hari igihe wirirwa uvuga uti kubaho bimariye iki?
Ese navukiye kubabara?
Kuki mporana ibigeragezo?
Kuki ari jye uhorana ibibazo
Ese ubu nzira iki?
Ibyo bibazo byose wibaza ntawabigusubiza. Ariko ntuteze gutsinda Imana.
Itoze kwakira kandi uture Imana ibyo udashoboye.
Irasubiza ku buryo bwayo. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(26/9/2024)
SHALOM. MENYA IGIHE!
Burya igihe kirahenda gusa abantu bamwe ntibazi agaciro k’igihe.
Kora ikintu mu mwanya wacyo.
Ntugate umwanya mu bidafite akamaro.
Ubaha abandi wirinda kibicira gahunda.
Ushobora kunanirwa cyangwa kunaniza abandi kubera akavuyo wifitemo.
Igihe ni amahirwe uge ucyubaha.
Burya uko utaye umwanya uba utakaje zahabu.
No mu nzira y’ijuru igihe ni cyo kiguha amahirwe yo gukora ibyiza bigishoboka. Imana ikube hafi kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 27/9/2024
Mubw 3, 1-11
Zab 143
Lk 9, 18-22
Sr Immaculée Uwamariya