Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo  kuwa kane w’icyumweru cya XXV gisanzwe. Imyaka y’Imbangikane
September 26, 2024

Amasomo yo kuwa kane w’icyumweru cya XXV gisanzwe. Imyaka y’Imbangikane

Preacher:

Amasomo:
Mubw 1, 2-11
Zab 90(89)
Lk 9, 7-9
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Umubwiriza (Mubw 1, 2-11)

2 Koheleti yaravugaga ati « Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa!
3 Ni iyihe nyungu umuntu akura mu miruho yose imushengurira kuri iyi si?
4 Igisekuru kirahita, ikindi kigataha, nyamara isi yo ikomeza kubaho.
5 Izuba rirarasa, nyuma rikarenga, maze rikihutira gusubira aho rizongera kurasira.
6 Umuyaga uhuhira mu majyepfo, ugahindukirira mu majyaruguru, nyuma ukazenga ukazenguruka, amaherezo ugakomeza inzira yawo.
7 Inzuzi zose zisuka mu nyanja, ariko inyanja ntijya yuzura. Nyamara na zo ntizihwema kujya iyo zijya.
8 Ibintu byose ugasanga birambiranye, ku buryo umuntu atabona uko abivuga. Nyamara ariko ijisho ntirihaga kubireba, n’ugutwi ntikurambirwa kubyumva.
9 Ibyahozeho ni byo bizakomeza kubaho; ibyakozwe ni byo bizakomeza gukorwa, ugasanga nta kintu gishyashya cyaduka ku isi.
10 Hari ubwo haba ikintu bakavuga ngo ‘Dore kiriya ni gishya!’; burya na cyo kiba cyarabayeho mu binyejana byahise. 11Gusa nta rwibutso rw’ibya kera dusigarana, nk’uko n’iby’ubu nta rwo bizasigira ibihe bizaza.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Dushimiye Imana
ZABURI (Zab 90 (89), 3-4, 5-6, 12-13, 14.17)

Inyik/ Nyagasani, watubereye ikiramiro,
Kuva mu gisekuruza kujya mu kindi.

Abantu ubasubiza mu mukungugu,kuko wavuze uti « Bene muntu, nimusubire iyo mwavuye! »
Mu maso yawe imyaka igihumbi ni nk’umunsi w’ejo wahise,ni nk’isaha imwe y’ijoro.

Ubuzima bwa muntu ubukuraho nk’ibitotsi,bishira mu gitondo nk’icyatsi :
mu gitondo kirarabya, ururabyo rugakura,nimugoroba rukarabirana, rugahunguka.

Utwumvishe ko iminsi yacu ibaze,bityo tuzagire umutima ushishoza.
Uhoraho, tugarukire! Uzaturakarira na ryari?
Babarira abagaragu bawe.

Utugwirize ineza yawe kuva mu gitondo,kugira ngo duhimbarwe iminsi yose y’ubugingo bwacu.
Nyagasani Mana yacu, utugaragarize ubugwaneza bwawe,ukomeze imirimo y’amaboko yacu,
kandi uyihe kugira akamaro karambye!

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 2, 10-11)

Alleluya Alleluya.
None rero bami nimwumvireho,
nimukeze Uhoraho mumufitiye icyubahiro,
mumupfukamire mudagadwa.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka. (Lk 9, 7-9)

7 Muri icyo gihe, Herodi umutware w’intara ya Galileya yumva ibyabaye byose biramushobera, kuko bamwe bavugaga bati “Ni Yohani wazutse”;
8 Abandi ngo “Ni Eliya wagarutse”; naho abandi ngo “Ni umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.”
9 Ariko Herodi akavuga ati “Yohani, jyewe namucishije umutwe; none se uwo muntu numva bavugaho ibyo yaba nde?” Asigara ashaka uko yamubona.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
Uragasingizwa Kristu
SHALOM. SHIMA!
Umuntu nakora ibyiza uge umushima.
Burya kubona ibibi biroroha ariko gushima biza gake kandi ni byo byubaka.
Reba nawe inshuro ushima abawe!
N’iyo ubashimye wingeraho ariko!
Ukoze neza mushime kandi uwo uzumvaho ikiza uzakimubwire atarapfa.
Mu buzima abantu bitoje kubwirana ibyiza hari imbaraga z’ubuzima zagera kuri benshi. Imana ibigufashemo kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(25/9/2024)
SHALOM. UBIMENYE!
Iyi si yuzuye ibintu ariko iyo bibuzemo Imana biba ari ubusa.
Ntuziruke rero inyuma y’umuyaga utazakugurukana.
Baho uzi aho ujya.
Baho uzi uwo ukorera.
Baho wihambura buri munsi kuko iyo urangaye gato Sekibi akuzirikisha ibidashinga.
Umenye agaciro ko gukorera Imana ibindi byose wabisuzugura. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 26/9/2024
Mubw 1, 2-11
Zab 89
Lk 9, 7-9
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top