Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa gatatu w’icyumweru cya XXV Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
September 25, 2024

Amasomo yo kuwa gatatu w’icyumweru cya XXV Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.

Preacher:

Amasomo:
Imig 30, 5-9
Zab 119 (118)
Lk 9, 1-6
ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Imigani (Imig 30, 5-9)
5 Ijambo ry’Uhoraho rikwiye kwizerwa, umwiringiye rimubera ingabo imukingira.
6 Ntuzagire icyo wongera ku magambo ye, hato atazaguhana ugatahurwaho ikinyoma.
7 Uhoraho, hari ibintu bibiri nkwisabiye, ntuzabinyime mbere y’uko mpfa:
8 Uzandinde ikinyoma n’uburyarya, undinde ubutindi cyangwa umurengwe, ahubwo ungenere ikintunga gihagije;
9 Ejo ntazarengwa ngahemuka mvuga ngo «Uhoraho ni nde? » cyangwa natindahara nkiba, ngasuzuguza izina ry’Imana yanjye.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 119 (118), 29.72, 89.101, 104.163)
Inyik/ Uhoraho, ijambo ryawe rimurikira intambwe zanjye!
Urandinde inzira y’ikinyoma,maze ungirire ubuntu umpe amategeko yawe.
Amategeko y’umunwa wawe,andutira ibihumbi by’amasikeli ya zahabu na feza.

Uhoraho, iteka ryose ijambo ryawe rihoraho mu ijuru.
Nanze gukurikira inzira zose z’ikibi,kugira ngo nkomeze ijambo ryawe.

Amabwiriza yawe yampaye gusobanukirwa,bituma nanga inzira zose z’ibinyoma.
Nanga ikinyoma urunuka,ariko ngakunda amategeko yawe.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mk 1, 15)
Alleluya Alleluya.
Ingoma y’Imana iregereje:
nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza!
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 9, 1-6)
Muri icyo gihe,
1 Yezu akoranya ba Cumi na babiri, abaha gutegeka no kwirukana roho mbi zose, abaha n’ububasha bwo gukiza indwara.
2 Abatuma kwamamaza Ingoma y’Imana no gukiza abarwayi.
3 Arababwira ati “Ntimugire icyo mujyana mu rugendo, yaba inkoni, waba umufuka, waba umugati, byaba n’ibiceri”, ababwira no kutajyana amakanzu abiri.
4 Arongera ati “Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye.
5 Naho abatazabakira, nimujya kuva mu mugi wabo muzakungute umukungugu wo ku birenge byanyu, bibe ikimenyetso cy’uko bahemutse.”
6 Nuko baragenda bazenguruka insisiro, bamamaza Inkuru Nziza kandi bakiza abarwayi hose.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Uragasingizwa Kristu
SHALOM. ICYO NTANGARIRA!
Ni ukubaho utarabiguze.
Ni ugukundwa nta kuguzi utanze.
Ni ukubababarirwa buri munsi.
Ni urukundo rugera ku beza no ku babi.
Ni impuhwe zishaka umunyabyaha.
Ni ukuvuka buri munsi uhabwa guhumeka.
Ni ukubyuka bikemera.
Ni ugusinzira bikemera.
Ni ukubana n’Imana mu buhangange bwayo. Nawe ntiguceho itagukijije. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(24/9/2024)
SHALOM. IRINDE IKINYOMA!
Kubaho ubeshya ni ukwikururira ibyago.
Ubeshya yibwira ko arusha abandi ubwenge nyamara n’ubwo batabimubwira baba bamutahuye.
Ikinyoma kandi gihoza nyiracyo ki nkeke.
Ntuzakimike.
Ntuzagitwikire.
Ntuzacyubakeho.
Ntuzacyubakire.
Iminsi y’ikinyoma irabaze.
Tinya Imana ukunde icyo ikunda. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 25/9/2024
Imig 30, 5-9
Zab 118
Lk 9, 1-6
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top